Izina Ezra #Mpyisi si rishya mu matwi ya benshi mu #Rwanda.Ushobora kuba umuzi kubera gutebya kwe, mu magambo nka ‘wa #njiji we’ n’andi ashingiye cyane ku kababaro aterwa n’abigisha Ijambo ry’Imana cyangwa abayoboke b’amadini muri iki gihe, basoma ‘bunyuguti’.
Ezra #Mpyisi arabura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka ijana ariko ubuhanga buri mu magambo avuga, ni umwimerere nk’umusore w’imyaka 30.
Yaganiriye na #IGIHE ava imuzi amateka ye, ibisubizo by’ibibazo byugarije isi muri iki gihe n’ibindi.