Ibyishimo bisendereye! Akayezu yongeye guhura n'umuryango we nyuma y'imyaka 28

  • 6 months ago
Akayezu Christine (waje gusanga amazina ye ya nyayo ari Uwizeye Sarah) avukana n’abana batanu, ariko babiri bitabye Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ababyeyi be bose barishwe. Se yapfuye rugikubita naho nyina aza gupfa nyuma nawe yaje kwitaba Imana, Jenoside yenda kurangira.

Kwizera Bertin, musaza wa Uwizeye Sarah ndetse na mukuru we Bayizere Geraldine, yabwiye IGIHE ko kugira ngo baburane n’uyu muvandimwe wabo byaturutse ku kuba se yarapfuye rugikubita bikaba ngombwa ko nyina wari usigaranye abana benshi yitabaza inshuti zikamufasha abana bamwe.
Ati “Papa wacu yapfuye mu cyumweru cya mbere Jenoside itangira. Mu muryango twari abana batanu, ninjye warimo mukuru. Umubyeyi wacu byaramugoye guhungana abo bana bose, biba ngombwa ko yitabaza bamwe mu nshuti.”

“Akajya agenda akabwira umuntu ati nderera uyu mwana, rero Saraha nawe yamuhaye umubyeyi aramurera. Nyuma Jenoside itangiye kurangira Inkotanyi zaraje mu gihugu. Umubyeyi wafashe Sarah yamushyize mu modoka y’Inkotanyi, gusa nta myirondoro ye yatanze, tuburana gutyo.”

Jenoside irangiye Bayizere na Kwizera baje guhura kuko imiryango yari yarabafashe yari ituranye naho, Uwizeye Sarah we ajya kurererwa mu kigo cy’imfubyi, yavuyemo ajya kurerwa n’undi mubyeyi wabyifuje.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #Akayezu