Minisitiri Busingye yavuze ku mvano y’ibikorwa byo kwihanira bikomeje kwiyongera mu Rwanda
  • 4 months ago
Uko imyaka ishira, ikibazo cy’abanyarwanda bishora mu bikorwa byo kwihanira gikomeza gufata indi ntera, ari na ko ingaruka zabyo zirushaho kwiyongera, kuko imibare y’abapfira muri ibyo bikorwa n’ababihanirwa ikomeje kuzamuka.

Nko kuva muri Mutarama umwaka ushize kugera muri Gicurasi uyu mwaka, buri kwezi mu ntara zose z’igihugu hagiye humvikana ibikorwa byo kwihanira, ndetse byaje kugira ingaruka zirimo impfu 57 mu gihe abandi 126 bakorewe ibikorwa byo gukubitwa no gukomeretswa.

Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko kuva mu mwaka ushize, rumaze kwakira ibirego 197 bijyanye n’abantu basanzwe mu bikorwa byo kwihanira.

Igiteye impungenge kurushaho, ni uko iki kibazo mu muryango nyarwanda gikunze kugaragara mu miryango y’abantu bafitanye isano, ibituma hari abavuga ko uburemere bw’iki kibazo bukomeye.

Mu rwego rwo gusesengura iki kibazo no kugishakira umuti urambye, Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, yatumije ikiganiro kirimo inzego bireba kugira ngo iki kibazo kiganirweho, harebwe impamvu zigitera n’ingamba zihari zo kurwanya uyu muco mubi.

Mu bitekerezo byatanzwe, hagarutswe “ku mateka asharira igihugu cyanyuzemo” nk’imwe mu mbogamizi zishobora kuba ziri gutera ubwiyongere bw’ibikorwa byo kwihanira.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko ibyaha ntawe ubivukana ahubwo ko byigirwa mu buzima busanzwe.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda
Recommended