REB yatangiye urugendo rwo gushaka abarimu ibihumbi 28 bashya

  • 5 months ago
Leta ikataje kubaka ibyumba by’amashuri 22505, gahunda ni uko mu gihe amasomo yaba asubukuwe, ibyo byumba byaba byaruzuye ku buryo byahita bitangira gukoreshwa mu gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri.

Uko kubaka ibyumba, kuri kujyana no gushaka abarimu bazabyigishirizamo, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, igaragaza ko hakenewe abarimu nibura ibihumbi 28 bashya, umubare munini ugereranyije n’ibihumbi bitatu byakenerwaga nibura ku mwaka.

Aya mashuri ari kubakwa, mbere muri gahunda hari harimo ko agomba kuba yuzuye mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko kubera icyorezo cya Coronavirus, gahunda zahise zihutishwa ya myaka ihinduka amezi atanu kuko muri Kamena aribwo ibikorwa byatangiye bigomba kurangira muri Nzeri.

Umwanzuro wa gatandatu w’Inama iheruka y’Umushyikirano wavugaga ko kubaka amashuri byihutishwa “mu gihe kitarenze imyaka ibiri” hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2020, hari abarimu barenga gato ibihumbi 72, kubera gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya, hari gushakwa abandi ibihumbi 28.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr Irenée Ndayambaje yabwiye IGIHE ati “Barenze abo twajyaga dukenera mu myaka yashize. Ubundi twajyaga dukenera ibihumbi bitatu, bitanu, bitandatu ntabwo twajyaga tubarenza mu gihe cy’umwaka w’amashuri umwe.”

Mu gihe aba barimu baboneka, umwarimu umwe azaba abarirwa nibura abana 46 mu ishuri, nubwo nabo bakiri benshi kuko imibare ya UNESCO igena ko umwarimu umwe akurikirana nibura abanyeshuri 35.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda #REB

Recommended