Sintorewe guhangana nabantu - Uwayezu wavuze ko nta mafaranga ye azashyira muri Rayon Sports

  • 4 years ago
Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko we na komite Nyobozi ayoboye baje gukorera Rayon Sports, aho guhangana n’abatabashyigikiye.

Uwayezu yatowe kuri uyu wa Gatandatu mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe yabereye muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Abajijwe uko yiteguye guhangana n’abitwa ko bari mu ishyamba, bakunze kugaragara muri Rayon Sports ko badashyigikiye ubuyobozi, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko ibyo atari byo ashyize imbere ahubwo aje gukorera uyu Muryango.

Recommended